Uko wahagera

Rwanda: Munyagishari Yasabiwe Uwa Burundu


Bernard Munyagishari
Bernard Munyagishari

Ubushinjacyaha mu Rwanda burasaba urukiko guhamya Bernard Munyagishari ibyaha aregwa maze rukamuhanisha igihano cyo guhera mu buroko.

Ibyo ni nyuma yuko umucamanza mu rukiko rukuru apfundikiye iburanisha ry'urubanza ubushinjacyaha buregamo Munyagishari ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu mu 1994.

Abahagarariye inyungu z'ubutabera muri uru rubanza bo si ko babibona. Barasanga nta bimenyetso simusiga byatuma Munyagishari afungwa ubuzima bwe bwose. Bagasanga ahubwo urukiko rwamugira umwere agataha.

Butanga imyanzuro ya nyuma muri uru rubanza bukurikiranyemo Munyagishari ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bumukurikiranye nka gatozi.

Buravuga ko bushingira ku bimenyetso birimo inyandikomvugo z’abatangabuhamya mu Rwanda n’inyandikomvugo bwakuye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzaniya rwamwohereje kuburanira mu Rwanda.

Ni ibyaha buvuga ko abatangabuhamya bagaragaza ko Munyagishari yabikoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu bice bya "Commune rouge" hahawe iryo zina kubera ubwicanyi bwahabereye, ku mashuli ya Saint Fidele no ku Nyundo.

Ubushinjacyaha buravuga ko Munyagishari yari umwe mu bari bafite inshingano zo gukumira ubwicanyi bw’abatutsi ku Gisenyi ntiyabikora.

Buramushinja ko yateye inkunga ibikorwa by’ubwicanyi, ko yafatiraga abatutsi kuri bariyeri yari yarashyirishijeho bakicwa. Buramushinja kandi amanama atandukanye yateguraga jenoside ndetse ko yagaragaye mu bitero byibasira abatutsi.

Umushinjacyaha bwana Bonaventure Rubegwa yavuze ko Munyagishari yicaga abatutsi ubwe yabaga yakuye mu bitero bitandukanye. Yabwiye umucamanza ko uregwa yatoje interahamwe zigamije kuzakora jenoside. Ashingiye kuri ibyo bimenyetso bitandukanye yasabye umucamanza kuzaryoza uregwa ibyaha aburana. Ni ibyaha biri mu byiciro bibiri: Ibyaha bya genosde n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Buramurega icyaga cyo gukora genoside, ubufatanyacyha mu gukora jenoside, gucura umugambi wa jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwakira ikirego cyabwo kuko cyatanzwe mu buryo bukurikije amategeko kandi ku gihe.

Bwisunze ingingo z’amategeko , bwasabye ko buri cyaha burega Munyagishari cyamuhama akagihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ukurikije imiterere y’ibyaha n’ibyo amategeko ateganya, ibi byaha bigize impurirane mbonezamugambi. Ubushinjacyaha bwagombye kuba busaba ko uregwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko. Gusa bukumirwa n’amasezerano bwagiranye n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwohereza abaza kuburanira mu Rwanda kuko . icyo gihano kitemewe. Bwasabye ko Munyagishari yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu gusa.

Kuba ataremeye ibirego na rimwe ntiyicuze ibyo bumukurikiranyeho kandi ntiyorohereze urukiko mu myiregurire akagera aho yikura mu rubanza, ni zimwe mu ngingo z’ibanze ubushinjacyaha bwashingiyeho busaba umucamanza ko Munyagishari adakwiye impamvu nyoroshyacyaha. Buravuga ko ibyaha bumurega yabikoranye ubugome ndengakamere bityo ko kumuheza mu buroko bizaba ikimenyetso cy’ubutabera buboneye.

Mbere yo kugira icyo bavuga ku busabe bw’ubushinjacyaha abahagarariye inyungu z’ubutabera Me Jeanne d’Arc Umutesi na mugenzi we Me Bruce Bikotwa bibukije ko hari imyanzuro uregwa yasabye mu rurimi rw’igifaransa ntiyayahabwa mu 2013 na n’ubu acyandikira urukiko ayisaba. Bibukije kandi ko babonye kopi y’ibaruwa Munyagishari yandikiye urukiko abinyujije kuri Email asaba kugaruka kuburana urubanza rwe. Iby’iyi email umucamanza yavuze ko ntabyo azi, bityo ko adashobora gusuzuma ibyo atarabona.

Aba banyamategeko baravuga ko ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo guheza mu buroko uwo bahagarariye nta shingiro bufite. Banenga bikomeye ibimenyetso ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko burega Munyagishari.Baravuga ko abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bwazanye mu rukiko batavuga ukuri, bavuga ibyo batazi, bivuguruza bakanavuguruzanya hagati yabo. Me Umutesi yavuze ko ibikubiye mu nyandikomvugo zabo bihabanye n’ibyo bavugiye mu rukiko, kandi ko gushidikanya birengera uregwa.

Munyagishari w’imyaka 58 y’amavuko yoherejwe mu Rwanda n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera I Arusha muri Tanzaniya. Yahageze mu 2013 kuburana ibi byaha bikomeye kandi bidasaza. Ni ibyaha ubutabera bw’u Rwanda bumukekaho ko yabikoreye mu cyahoze ari Prefegitura ya Gisenyi mu 1994, ubu ni mu burengerazuba bw’ u Rwanda.

Umucamanza apfundikiye urubanza uregwa amaze hafi umwaka atakirugaragaramo kubera amushinja kubogama ku byemezo bye. Ni urubanza rusoje Munyagishari atarigeze yemera ibyaha. Yikoma ubutabera bw’u Rwanda kumutwerera ubwenegihugu bugamije gukora icyo yita kumuzirikaho ibyaha kuko yamye yemeza ko ari umunyekongo ku mazina ya Mushari Nyamudede Bernard.

Nta gihindutse, umucamanza azatangaza icyemezo cya nyuma ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we utugezaho iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:36 0:00

XS
SM
MD
LG