Uko wahagera

Rwanda: Evode Imena Azaburana Ari Hanze


Evode Imena yahoze ari umunyamabanga wa reta ushinzwe umutungo kamere
Evode Imena yahoze ari umunyamabanga wa reta ushinzwe umutungo kamere

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabuze impamvu n'imwe ikomeye yatuma Bwana Evode Imena yakomeza gufungwa by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30 ahita ategeka ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze. Uyu yahoze ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'umutungo kamere mu Rwanda

Icyakora abandi bakozi babiri bareganwa hamwe bo baraba bafunzwe by'agateganyo. Baraburana ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta, ubutoni mu gutanga amasoko n'inyandiko mpimbano.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we utugezaho ibisobanuro birambuye kuri iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:39 0:00

XS
SM
MD
LG