Uko wahagera

Rwanda: Urukundo rwa Babiri rw'Agahebuzo


Kuri iyi tariki ya 14/2 isi yizihiza umunsi mukuru w'abakundana , nasuye umugabo w'imyaka 26, washakanye n'umugore umurusha imyaka 28. Uyu mugabo w'imyaka 26, avuga ko adacibwa intege n'abamubwira ko ataberanye n'umugore we w'imyaka 54, ko urukundo rwabo asanga rudasanzwe.

Niyomutakirwa Fredy, amaze amezi 8 ashakanye n’umugore we Mukundente Felicite umurusha imyaka 28. Ijwi ry'Amerika yamusuye ku munsi w’abakundanye, ari ku itorero abereye umushumba ryiswe” Itorero ry’umusozi w’ibyiringiro.”

Abantu banyuranye bavuga ko bidasanzwe kubona umusore ukiri muto ashaka umugore umurusha imyaka 28, abandi bavuga ko ari amahano. Ba nyir’ubwite bo bemeza ko urugo rwabo rwubakiwe ku rukundo kandi ubu rwarushijeho gukomera.

Uyu mugabo usanzwe ari umushumba w’itorero ry’umusozi w’ibyiringiro, avuga ko n'ubwo urugo rwabo rwavuzweho byinshi, kugeza n'aho abantu banyuranye babaciye intege, ko asanga ibivugwa byo atariko abibona. Benshi mu bakurikiranye ubukwe bw’uyu muryango, ahanini batekerezaga ko n'ubwo bashakanye ariko bigoye ko umugore w’imyaka 54 ashobora kuzagira umwana.

Izi mpungenge sizo nasanganye Niyomugabo Fredy kuko we yansabye ko umwaka utaha nazagaruka iwe, nkazibonera abana azaba amaze kubyara asanga uburyo abantu bafata umunsi w’Abakundanye muri iki gihe, ataribyo, ahubwo we avuga ko usanga abantu bigana abazungu.

Fredy watangaje ko nubwo abantu bamwe basanga urugo rwe n’umufasha we, rusa nurutazakomera kubera ikibazo cy’imyaka iri hagati ye n’umugore we, uyu mugabo yabwiye Ijwi ry’Amerika ko babaho nk’abandi bantu bose bashakanye bagaragaza urukundo.

Yatangaje ko ubu yamaze kugura impano ashyira umugore we avuye kukazi. Ku murongo wa telefoni, umugore wa Fredy Mukundente Felicité, yavuze ko nawe yarangije gutegura impano aha umugabo we. Uru rugo benshi batangariye ndetse bamwe bakagenda bavuga ko rutazamara icyumweru, abandi ukwezi, ba nyirubwite bemeza ko urugo rwabo rukomeye kuko rwubakiye ku Mana.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi ni we wakurikiranye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:12 0:00

XS
SM
MD
LG