Uko wahagera

Ikirangamisi c'Irahira rya Donald Trump


Ibikorwa bijyana n’umuhango wo kurahira wa Donald Trump ku mwanya wa perezida w’Amerika, bizamara iminsi itatu, guhera kuri uyu wa kane nyuma ya saa sita.

Trump na Visi-perezida watowe Mike Pence barabanza kujya mu muhango wo gushyira indabyo mu irimbi ry’igihugu riri mu mujyi wa Arlington muri leta ya Virgina hafi ya Washington, DC, aho ba sekombata mu gisilikare barenga 400,000 n’imiryango yabo bashyinguwe.

Nyuma Trump arafata ijambo mu birori ku rwibutso rwa perezida Lincoln. Uwo muhango uraba urimo umuziki, aho abahanzi b’umuziki wo mu bwoko bwa Country, Toby Keith na Lee Greenwood baza kuririmbira.

Haraba hari kandi n’abahanzi b’umuziki wo mu bwoko bwa Rock, barimo orukestre ryitwa 3 Doors Down n’abandi.

Kuri uyu wa kane mu mugoroba byitezwe ko Trump na Pence hamwe n’abandi bayobozi baza kuba bari mu muhango wo gucana buji mu gihe cy’amafunguro y’umugoroba.

Basangira n’abateye inkunga y’amafaranga mu bikorwa byo kwiyamamaza. Uwo muhango urabera kuri Stasiyo ya gariyamoshi, yitwa Union Station hano i Washington DC.

Kuwa gatanu ni umunsi wo guhererekanya ubutegetsi hagati ya perezida Barack Obama na Donald Trump. Trump azaba abaye perezida w’Amerika wa 45. Azarahiriria ku nzu ya Congre i Washington DC.

XS
SM
MD
LG