Uko wahagera

USA: Trump Azahagurukira Ikibazo cy'Uburusiya


Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, aratangaza ko azashyira ahagaragara mu minsi 90 ibirebana n’uburyo Uburusiya bwivanze mu matora yo mu kwezi kwa 11 gushize. Yabinyujije ku mbuga ye ya Twitter.

Inzego z’iperereza za Leta zunze ubumwe z’Amerika zemeza ko Uburusiya bwibye kandi bushyira hanze amabanga y’ishyaka rya Hillary Clinton, ku buryo byagize ingaruka ku byavuye mu matora.

Ejobundi kuwa gatatu, mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutorwa, Trump yemeye bwa mbere ku mugaragaro, ati: “Ndatekereza ko Uburusiya koko bwabikoze.” Kugeza ubu, yavugaga ko nta cyemezo gifatika gihari.

XS
SM
MD
LG