Uko wahagera

Igikomangoma Rwigemera Ntiyemera Umwami Yuhi VI


Pasiteri Ezra Mpyisi (hagati) mu kiganiro n'abanyamakuru
Pasiteri Ezra Mpyisi (hagati) mu kiganiro n'abanyamakuru

Igikomangoma Gerald Rwigemera ntiyemera umwami Yuhi VI Emmanuel Bushayija n’uburyo yashyizweho. Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Rwigemera yavuze ko gushyiraho umwami bifite inzira binyuramo, umuryango nawo ukabigiramo uruhare.

Kuri uyu wa mbere nibwo inama nyarwanda y’Abiru b’ubumwami bw’u Rwanda yimitse umwami mushya Yuhi VI. Ibyo byagaragariye mu itangazo ryashyizweho umukono na Boniface Benzinge, umujyanama akaba n’umuvugizi w’umwami. Yuhi VI Bushayija ni mwene Theoneste Bushayija, umuhungu wa Yuhi V Musinga.

Iyo nkuru yamenyekanye amasaha make umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa ugeze mu Rwanda. Umugogo w’umwami Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa wajyanywe mu Rwanda nyuma y’iminsi ine gusa urukiko rutegetse ko azatabarizwa I Mwima ya Nyanza yimikiwe

Uwo mwanzuro umucamanza yawufashe nyuma y’iminsi ibiri yumva ubuhamya bw’abagize umuryango w’umwami bafashe icyemezo cyo kwitabaza inkiko, nyuma yuko bananiwe kumvikana aho umugogo w’umwami watabarizwa.

Rwigemera yari ku ruhande rw’abifuzaga ko umugogo w’umwami utatabarizwa mu Rwanda. Yavuganye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thomas Kamilindi, atangira asobanura ikimutandukanya na Boniface Benzige.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:12 0:00

Hagati aho abagize umuryango w’umwami Kigeli mu Rwanda kuri uyu wa gatatu bateye utwatsi iyimikwa ry’umwami uherutse kwimikwa n’uruhande rutashakaga ko umugogo w'umwami watabarizwa mu Rwanda. Mu kiganiro bahaye abanyamakuru bavuze ko umwami wemewe yimikwa n’abanyarwanda.

Muri icyo kiganiro kandi batangaje ku mugaragaro ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabazwa ku itariki ya 15 z’uku kwezi i Mwima ya Nyanza ari na ho yimiye ingoma.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru Pasiteri Ezra Mpyisi yamaganiye kure iyimikwa ry’umwami Yuhi VI Emmanuel Bushayija ryabereye mu mahanga. Yaryise iyimikwa ry’amafuti ryaje ritunguranye. Yasobanuye ko Umwami Yuhi VI Emmanuel Bushayija yimitswe n’abantu babiri atasobanuye.

Ku ngingo yo kuba nyuma yo gutabariza umwami Kigeli V hari undi uzimikwa ku ruhande rw’abagize umuryango bari mu Rwanda, Mpyisi yatanze igisubizo kiri mu gihirahiro.

Hamwe yavuze ko biri mu maboko y'abanyarwanda kuba bagena undi mwami. Ubundi akabwira abanyamakuru ko bajya gushaka abiru bakabaha igisubizo. Yasobanuye ko umwami iyo akiriho ari we ugena uzamusimbura yaba atakiriho abagize Umuryango bagaterana bakagena uzasimbura umwami.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo ntiriteganya ubwami rigendera kuri repubulika.

Pasiteri Mpyisi yavuze ko abagize umuryango w’umwami Kigeli V bazagira umwanya wo guhura n’ubutegetsi bakaganira ku ngingo yo gusubizaho ubwami cyangwa kubukuraho burundu.

Kigeli wa Gatanu Ndahindura yatanze ari muri Leta zunze ubumwe z'Amerika afite imyaka 80 y'amavuko. Yategetse u Rwanda imyaka ibiri, kuva muri 1959 kugeza muri 1961.

XS
SM
MD
LG