Uko wahagera

Kameruni: Abagore Bane b'Abiyahuzi Bapfiriye ku Mupaka


Muri Kameruni, abagore bane b’abiyahuzi bari bakenyereye ku bisasu bapfuye bamaze kwambuka umupaka baturuka muri Nigeriya.

Nk’uko guverineri w’intara y’amajyaruguru ya Kameruni, Midjiyawa Bakari, yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika, abaturage bari bagiye kubafata, batatu muri bo baturitsa ibisasu byabo barapfa. Uwa kane yarashwe n’abasilikali bari bahari. Guverineri Bakari avuga ko abo bagore bashobora kuba bari boherejwe na Boko Haram.

Mu kwezi gushize kwa 12, Nigeria yatangaje ko yashenye ibirindiro bya mbere bikomeye bya Boko Haram mu ishyamba rya Sambisa, riri hafi y’umupaka wa Kameruni. Byatumye bwa mbere umupaka hagati y’ibihugu byombi ufungurwa nyuma y’imyaka itatu wari ishize ufunze kubera intambara ya Boko Haram.

Boko Haram yatangiye intambara mu 2009 mu majyaruguru ya Nigeriya. Yaje gukwira no mu bindi bihugu bitatu by’abaturanyi: Cadi, Nigeri, na Kameruni. Iyi ntambara imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 25. Yateye guhunga abandi barenga miliyoni ebyiri.

XS
SM
MD
LG