Uko wahagera

USA: Urukiko Rwubahirije Amategeko ku Mwami Kigeri


Urukiko rwo muri Leta zunze bumwe kuwa gatatu tariki ya kane y’ukwezi kwa mbere 2017, rwemeje ko umugogo w’Umwami Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa wakoherezwa mu Rwanda.

Urukiko rwa Fairfax County muri Leta ya Virginia rwafashe icyo cyemezo nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe n’impande ebyeri zajyaga impaka ku hantu umugogo w’Umwami Kigeli watabarizwa. Uruhande rwa mbere rwari rugizwe n’abavuga ko bahagarariye umuryango w’Umwami.

Urundi ruhande ni urw’abavuga ko rurangajwe imbere n’umugabo witaye ku buzima bw’Umwami, mu mibereho ye ya buri munsi, mu myaka irenga 50 ishize. Uyu mugabo, Bonifasi Benzige ni we wahoze ari umukarani wihariye n’umujyanama mukuru w’Umwami Kigeri. Umwami Kigeli wa Gatanu yatanze tariki ya 16 y’ukwezi kwa cumi 2016.

Ese iki cyemezo cy’urukiko ku bijyanye n’aho umugogo w’Umwami Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa watabarizwa cyumvikana gite mu mategeko? Mugenzi wacu Etienne Karekezi yavuganye n’impuguke mu by’amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Porofeseri Charles Kambanda uri mu mujyi wa New York.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:48 0:00

XS
SM
MD
LG