Uko wahagera

Rwanda: Liyetona Seyoboka Asaba Ubwunganizi


ltn seyoboka
ltn seyoboka

Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka uherutse koherezwa mu Rwanda kuburana ibyaha bya jenoside arasaba urukiko kumufasha kubona ubwunganizi yifuza mu mategeko . Aravuga ko leta y'u Rwanda itubahirije amategeko yagiranye na Leta ya Canada mbere yo kumwohereza kuza kuburanira mu Rwanda ibyaha bya jenoside. Ubushinjacyaha bwo busobanura ko nta masezerano ayo ari yo yose u Rwanda rwagiranye na Canada yatuma uregwa yihitiramo ubwunganizi.

Iyi ngingo y'ubwunganizi ikunze kugaruka kenshi mu manza ziva hanze ziza kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha bya jenoside.

Ahandi byagaragaye ni mu manza za ba bwana Leon Mugesera na we waturutse muri Canada, urwa bwana Bernard Munyagishari woherejwe n'urukiko rwa Arusha muri Tanzaniya, urubanza rwa Pasitoro Jean Uwinkindi na we waturutse i Arusha no mu rubanza rwa Bwana Emmanuel Mbarushimana waturutse mu gihugu cya Denmark.

Lieutenant Seyoboka w'imyaka 50 avuka i Rugenge mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Bumurega ko yabikoreye i Kigali aho yari umusirikare mu ngabo zatsinzwe ku butegetsi bwa Prezida Juvenal Habyarimana. Ibyaha byose arabihakana.

Yageze mu Rwanda mu mperza z'umwaka ushize wa 2016.

XS
SM
MD
LG