Uko wahagera

Kameruni Yakiye Impunzi Ibihumbi 500


Abantu bagera ku bihumbi 500 bamaze guhungira mu gihugu cya Kameruni bava muri Nigeriya na Repubulika ya Centrafrika. Bariyongera ku benegihugu ba Kameruni barenga ibihumbi 200 bavuye mu byabo, bahungira ahandi imbere mu gihugu cyabo.

Aba bose ni abari mu nkambi. Nyamara, nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubivuga, hari abandi ibihumbi bahungiye inyuma y’izo nkambi. Umubare wabo ntuzwi neza, ariko ONU irakeka ko ari bo benshi. Irakeka ko abantu bose b’impunzi muri Kameruni bashobora kuba bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600. ONU irateganya kandi ko muri uyu mwaka bazakomeza kwiyongera kugera kuri miliyoni ebyili n’ibihumbi 700.

Leta ya Kameruni na ONU bavuga ko bakeneye amadolari miliyoni 310 kugirango babashe gufasha izo mpunzi mu gihe cy’imyaka itatu.

Abahunga Repubulika ya Centrafrika bahunga intambara z’imitwe y’inyeshyamba ikomeje kuyogoza igihugu. Naho abava muri Nigeriya babiterwa n’intambara ya Boko Haram; intambara imaze imyaka umunani, ikaba yararenze imipaka ya Nigeriya igera mu bihugu bituranye: Kameruni, Nigeri, na Cadi.

XS
SM
MD
LG