Uko wahagera

Aleppo: Nta gahenge kagaragara


Matthew Rycroft, Ambassaderi w'Ubwongereza mu Muryango w'Abibumbye
Matthew Rycroft, Ambassaderi w'Ubwongereza mu Muryango w'Abibumbye

Nyuma y’umunsi umwe gusa w’agahenge, ingabo z’Uburusiya zirwanira mu kirere zasubukuye ibikorwa byazo mu mujyi wa Aleppo, muri Syria.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yabitangarije abanyamakuru, ati: “Nyuma y’agahenge ko korohereza abatabazi, twongeye kurasa, kandi tuzabikomeza igihe cyose “amabandi” azaba akiri mu mujyi wa Aleppo.” Yongeyeho ko n’abany’Amerika babyumva neza.

Hagati aho, kuri uyu wa gatanu inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye irateganya gutora umwanzuro usaba guhagarika vuba imirwano mu mujyi wa Aleppo.

Ariko uyu mwanzuro si itegeko ko ibihugu bigize ONU biwukurikiza. Ahubwo ni nko gushyira igitutu ku bihugu 15 bigize Inteko ishinzwe umutekano ku isi, nyuma y’aho Uburusiya n’Ubushinwa bamariye kubambira, kuwa mbere w’iki cyumweru, umushinga w’umwanzuro w’iyi nteko wateganyaga guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi irindwi mu mujyi wa Aleppo.

Nk’uko ambasaderi w’Ubwongereza Matthew Rycroft yabibwiye abanyamakuru, umwanzuro w’inama rusange ni akantu gato cyane, ariko ushobora kwerekana ko ibihugu byinshi bishyigikiye ko intambara ihagaragara.

Yavuze, ati: “Hari ibihugu bitari mu nteko ishinzwe umutekano, ariko bifite ingufu nyinshi kandi birambiwe kubona hariho ibindi bihora biburizamo imyanzuro y’inteko yatuma amahoro agaruka muri Syria."

XS
SM
MD
LG