Uko wahagera

Kagame Yasabye Leta Korohereza Abikorera


Abibumbiye mu rugaga rw'abikorera bo mu Rwanda bakomeje kugaragariza ubutegetsi ko butinda kubishyurira ku gihe ku mirimo baba bakoreye leta bigatuma badindira mu iterambere.

Ibi babigaragarije umukuru w'u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro bagiranye ku iterambere ry'igihugu. Prezida Kagame yategetse ko iki kibazo kimaze igihe kirekire abagishinzwe bakivana mu nzira.

Ibyo biganiro byahuje abikorera n'umukuru w'u Rwanda Paul Kagame bikurikira umuhango wo gutaha inyubako ebyiri z'ubucuruzi zuzuye mu mujyi wa Kigali. Izo ni inyubako ya CHIC yashowemo imari n'abanyarwanda ndetse na Kigali Heights yubatswe n'abanyarwanda bafatanyije n'abanyamahanga. Izo nyubako zombi zuzuye zitwaye akayabo ka miliyardi zigera kuri 50 z'amafaranga.

Prezida Kagame yashimiye abikorera ku bufatanye butajegajega badahwema kugaragaza mu iterambere ry'u Rwanda na bo bamushimira inama abagira mu byo bakora.

Abikorera bongeye gusaba Bwana Kagame kuzongera kwiyamamariza gutegeka u Rwanda ariko ntiyagize icyo abivugaho. N'ubwo biri uko abikorera baracyafite imbogamizi zibazitira mu iterambere zirimo ko leta itinda kubishyura igiye yabahaye amasoko bigatuma bahora mu bihombo kandi baba bagujije amabanki.

Ni ingingo imaze igihe kitari gito ariko umukuru w'u Rwanda agasaba ko bitazasubira. Mu bihe bitandukanye abikorera bakunze gutunga agatoki zimwe mu nzego za leta ko zibadindiza zanga kubishyurira igihe zigamije kubaka ruswa.

Izindi nzitizi zikibangamiye abikorera cyane mu rubyiruko zirimo kuba bibagora kubona inguzanyo mu mabanki n'ibigo by'imari ahanini kubera ko baba bakishakisha.

Perezida Paul Kagame na Francis Gatare ukuriye ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB
Perezida Paul Kagame na Francis Gatare ukuriye ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB

Bwana Francis Gatare ukuriye ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB avuga ko abanyarwanda bashishikajwe no kwihangira imirimo ku buryo ikigo akuriye cyandika ibikorwa by'ubucuruzi bisaga 150 buri munsi.

Uyu mutegetsi avuga ko abagaragaza ko baka inguzanyo mu mabanki no mu bigo by'imari zishingiye ku ngwate bari hagati ya 200-250 bagana ikigo RDB buri munsi babigaragaza.

Ibi biravugwa mu gihe ubushomeri bwo burushaho kwiyongera umunsi ku wundi. Imibare iheruka y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare ivuga ko kuva mu mwaka wa 2011 -2014 abatagira akazi bari kuri 3% mu gihugu hose. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko 9% barangije amashuri yisumbuye na ho 14% barangije amashuri makuru na za Kaminuza.

Perezida Paul Kagame arikumwe nabacuruzi bikorera batandukanye
Perezida Paul Kagame arikumwe nabacuruzi bikorera batandukanye

Nk'uko akunze gukomoza ku mibanire itari myiza hagati y'u Rwanda n'ibihugu by'amahanga , muri iki kiganiro n'abikorera perezida Kagame yongeye kutarya iminwa mu kugaragaza ko ibihugu bimwe byakunze kwivanga muri politiki y'u Rwanda nyamara na bo ibyabo byarabananiye .Yavuze ko mu myaka 20 ishize amahanga ashaka kwigisha u Rwanda uko rukora politiki , magingo aya ari yo yibasiwe n'ibibazo bishingiye kuri politiki.

Ntiyeruye ngo avuge umutegetsi runaka yewe n'igihugu ariko yavuze ko muri rusange politiki yabananiye ahubwo bizaba na ngombwa ko ajya kubigisha uko bakora politiki.

Gusa kubera imyaka 20 ishize bwana Kagame yakomejeho birakekwa ko yaba yabwiye abafaransa kuruta kuko muri iyo myaka 20 ishize imibano y'ibihugu by'u Rwanda n'u Bufaransa yakunze kuzamba.

XS
SM
MD
LG