Uko wahagera

Ubugereki Ntibuzohereza Abantu Turukiya Ibusaba


Babiri mubanyeturukiya bahungiye mu Bugereki

Urukiko mu Bugerekezi, rwanzuye rwanga kwohereza abasilikare batatu bo muri Turukiya, icyo gihugu kirega kuba baragize ubuhare muri “coup d’etat” yaburiyemo mu kwezi kwa karindwi.

Abo basilikare batatu bari mu itsinda ry’abantu 8 bahungiye mu Bugereki bahakanye ibyo Turukiya ivuga.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, yatangije ibikorwa byo guhiga bukware abanyamakuru, abarezi, abasilikare n’abakozi muri guverinema b’abasivili. Abarega kuba baragize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi.

Abantu barenga 100,000 bakuwe ku mirimo yabo kuva ingabo za guverinema ziburijemo “coup d’etat”. Abandi barenga 35,000, barimo abofisiye mu ngabo n’abanyapolitiki batavuga rumwe

n’ubutegetsi, batawe muri yomb. Abo bose bakekwaho gukorana n’abateguye umugambi wo guhirika ubutegetsi.

XS
SM
MD
LG