Uko wahagera

Ubushinwa na Irani: Amasezerano ku Ntwaro za Kirimbuzi Yubahirizwe


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga b’Ubushinwa Wang Yi ibubamfu n’uwa Irani Mohammad Javad Zarif iburyo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga b’Ubushinwa Wang Yi ibubamfu n’uwa Irani Mohammad Javad Zarif iburyo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga b’Ubushinwa n’uwa Irani, basabye za guverinema zasinye amasezerano y’intwaro za kirimbuzi kuri Irani, gukomeza kuyubahiriza bidahereye ku mpinduka zaba zibaye imbere mu gihugu bireba.

Ibyo bisa n’ibibwirwa perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump wavuze ubwo yiyamamazaga muri uyu mwaka ko, ashobora kwongera gushyikirana ku bikubiye muri ayo masezerano, no kurushaho kuyakaza. Icyo gihe yavuze ko ariyo “masezerano yuzuye ubuswa atigeze abona kuva yabaho”.

Nta wundi mu mpande zagize uruhare muri ayo masezerano wigeze yumvikanisha ko yifuza kuyasenya.

Ibihugu byumvikanye kuri ayo masezerano “bifite inshingano zo kuyubahiriza mu buryo bwuzuye”. Ibyo byavuzwe na minisitiri w’ububanye n’amahanga wa Irani Javad Zarif kuri uyu wa mbere, ubwo yari i Bejing.

Yakomeje agira ati: “Irani ntizemera ko igihugu icyo aricyo cyose gifata icyemezo cy’uruhande rumwe ngo kirenge kuri ayo masezerano kandi Irani ifite uburenganzira bwo kubirwanya”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Wang Yi, yavuze ko ayo masezerano “agomba kwububahirizwa yose uko yakabaye, nk’uko ari inshingano z’impande zose zagize uruhare muri ayo masezerano”.

XS
SM
MD
LG