Uko wahagera

ONU: Agahenge k’Iminsi 7 muri Siriya


Akanama ka ONU Kajejwe Umutekano
Akanama ka ONU Kajejwe Umutekano

Inteko ishinzwe umutekano ku isi ya ONU, kuri uyu wa mbere iratora umwanzuro usaba iminsi irindwi y’ihagarikwa ry’imirwano mu mujyi wa Aleppo mu majyaruguru ya Siriya hagamijwe kuhageza ibyangombwa by’ubutabazi.

Aleppo niwo wari umujyi munini wa Siriya mbere y’uko intambara yaduka, mu myaka hafi itandatu ishize. Ubu ni indiri y’imirwano. Ni ho ibitero byo kwihimura by’ingabo za Siriya zishyigikiwe n’Uburusiya bitera bituruka.

Izo ngabo ziragerageza kwisubiza uwo mujyi ziwambura abarwanyi bahanganye n’ubutegetsi bigaruriye ubutaka bwo mu bice by’uburasirazuba bw’igihugu.

Uwo mwanzuro wateguwe na Misiri, Espagne na Nouvelle Zelande. Iyo nyandiko ibuza ibitero byose birimo intwaro izarizo zose byaba ibyo mu kirere, na za mortiers byakoreshejwe mu gusenya ibice binini by’umujyi wa Aleppo, byaba ibigenzurwa n’abarwanya ubutegetsi cyangwa ibifitwe na guverinema.

Nk’uko byagenze mbere mu yandi masezerano yo guhagarika imwirwano yabanje muri Siriya, aya ntaho arebana n’ibitero ku mitwe y’abarwanyi nk’uwa Leta ya Kiyisilamu.

Ihagarikwa ry’imirwano ryabanje ryatumye abasivili babasha kubona imfashanyo bari bakeneye ku buryo budasubirwaho. Cyakora ntacyo ryagezeho kigaragara mu guhagarika intambara yahitanye abantu barenga ibihumbi amajana ane.

XS
SM
MD
LG