Uko wahagera

Rwanda: Ntibitangaje Gukora Iperereza ku Bafaransa


Richard Muhumuza, umushinjacyaha wa Repubulika y'Urwanda
Richard Muhumuza, umushinjacyaha wa Repubulika y'Urwanda

Umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda Richard Muhumuza aratangaza ko hashize igihe gito ubutabera bw’u Rwanda bwandikiye ubutegetsi bw’u Bufaransa busaba gukora iperereza kuri bamwe mu bategetsi b’abafaransa rukekaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ariko ko kugeza ubu nta gisubizo u Rwanda rurabona ku busabe bwarwo.

Ibi Muhumuza yabitangarije Ijwi ry'Amerika nyuma yuko ibiro ayoboye risohoye itangazo rivuga ko bagiye gukora iperereza kuri bamwe mu bategetsi b’abafaransa .

Mu kiganiro cyihariye n’Ijwi ry’Amerika, Bwana Richard Muhumuza yemeje iri perereza ariko yirinda kuvuga imyirondoro y’abafaransa bakekwaho uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside.

Yavuze ko rishingiye ku rindi perereza ryabanje rigaragaza ko hari abafaransa bashobora kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Gusa yavuze ko ku ikubitiro ubutabera bw’u Rwanda buteganya gukora iperereza ku bafaransa 20 kandi ko bashobora kuziyongera bitewe n’ibyo iperereza rizageraho.

Ubutabera bw’u Rwanda buravuga ko igihe byagaragara koko ko hari abafaransa bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, bizaba ngombwa ko butanga ibirego.

Imibanire y’u Rwanda n’Uufaransa yakunze kuzamba kubera iyi ngingo ya Jenoside. Ubufaransa na bwo bugashinja bamwe mu bategetsi bakuru b’u Rwanda ko bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’igihugu cy’Uburundi Cyprien Ntaryamira; ifatwa na bamwe nk’imbarutso ya jenoside.

Ku kuba u Rwanda rushobora kuzahura n’imbogamizi muri iryo perereza kubera iyi ngingo ku ruhare rw’igihugu n’ikindi muri Jenoside rutemeranywaho, bwana Muhumuza yavuze ko nta kibazo bizatera kuko ubutabera butandukanye na Politiki.

Mu minsi ishize ni bwo umucamanza wigenga mu Bufaransa Natalie Pou yatangaje ko agiye gusubukura iperereza ku waba yarahanuye indege ya Perezida Habyarima.

Ni ingingo ubutegetsi bw’u Rwanda butakiriye neza . Icyo gihe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yumvikanishije ko kongera gusubukura iryo perereza bishobora kuba intandaro yo gushwana kw’ibihugu byombi.

Muhumuza yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iperereza u Rwanda rugiye gukora n’ubwo hari abashobora kurifata nk’icyo yise ‘Impurirane’ ntaho bihuriye.

Yavuze ko ari ibintu bisanzwe nk’uko bakora iperereza ku banyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside baba ab’imbere mu gihugu ndetse no no hanze yacyo.

Muhumuza yavuze ko igihe kigeze ko n’abanyamahanga bakorwaho iperereza bagashaka amakuru babyazamo ibimenyetso basanga bidafatika bakabyihorera bakagera ku mwanzuro.

Igihe iri perereza u Rwanda rugiye gukora ku bafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi rizamara ntikiramenyekana.

XS
SM
MD
LG