Uko wahagera

Turukiya: Bombe Yahitanye 2 Ikomeretsa 16 mu Mujyi wa Adana.


Bombe yatezwe mu modoka yari yibasiye inyubakwa za guverinoma mu mujyi wa Adana mu majyepfo y’igihugu. Yishe abantu babiri ikomeretsa abandi 16 nk’uko abategetsi babivuga.

Mahmut Dermitas guverineri w’iyo ntara ya Adana yabwiye ibiro ntaramakuru bya leta Anadolu ko icyo gitero cyabereye muri parikingi hafi y’umuryango w’ibiro. Yavuze ko byakekwaga ko cyagabwe n’umugore ariko ntiyavuze niba ari igitero by’ubwiyahuzi.

Icyo ni kimwe mu bitero bimaze umwaka urenga byibasiye Turukiya. Ibyo bitero byagiye bigabwa n’abarwanyi b’abakurude cyangwa umutwe wa Leta ya Kiyisilamu.

Ibiro ntaramakuru Anadolu byatangaje ko imodoka nyinshi zari zihagaze muri parikingi zafashwe n’umuriro icyo gisasu kimaze guturika nkuko byagaragaye kuri videwo. Icyo gisasu cyanasenye inzu ya guverinema. Huseyin Sozlu meya w’umujyi wa Adana yavuze ko bamwe mu bakomeretse bamerewe nabi cyane.

Nk’uko byagenze ku bitero byabanje, abategetsi muri Turukiya babujije ibitangazamakuru gutangaza inkuru cyangwa amashusho ashobora kubangamira iperereza.

XS
SM
MD
LG