Uko wahagera

Kiliziya mu Rwanda Yasabye Imbabazi Ku Ruhare Muri Jenoside


Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe muri kiliziya ya Nyamata
Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe muri kiliziya ya Nyamata

Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yemeye ku mugaragaro ko abihaye Imana n’abakiristo bayo bagize uruhare muri jenoside, maze ibisabira imbabazi.

Mu buryo bweruye babinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono n’abepisikopi ba diyosezi zose zo mu Rwanda, kiliziya gatolika mu Rwanda ivuga ko nubwo ntawe yatumye kugira nabi, basabye imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana, n’abakristu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Iryo tangazo rigira riti “Koko rero bakoze icyaha gikomeye cy’inabi ya muntu. Turasaba Imana kugira ngo ihindure imitima yabo, ibafashe kwicuza, kwiyunga no kugirira neza abo bahemukiye, bemere impuhwe zayo kandi bizere n’impuhwe z’abanyarwanda.”

Nibwo bwa mbere kiliziya itangaza ku mugaragaro uruhare muri jenoside nubwo leta n’amashyirahamwe y’abacitse ku icumu bakomeje kuyishinja.

Iryo tangazo ryasohotse mu gihe kiliziya yarimo isoza umwaka wa yubile y’impuhwe z’imana wari washyizweho na papa Fransisko.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko “Yubile bivuga no gusaba imbabazi ku kibi cyose twakoze. Turasaba imbabazi tuzisabira n’abakiristu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze.

Mu nyandiko yabo abo b’episkopi bagira bati “Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu ban aba kiliziya batatiye igihango bagiranye n’Imana muri batisimu biyibagiza amategeko bayo.”

Mu mwaka 1994, inzirakarengane nyinshi ziciwe muri za kiliziya. Zimwe muri izo kiliziya zagizwe inzibutso z'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

XS
SM
MD
LG