Uko wahagera

Tour du Rwanda: Valens Ndayisenga aracyari uwa mbere


Valens Ndayisenga
Valens Ndayisenga

Kuwa gatandatu tariki ya 19 y’uku kwezi kwa 11 hari hatahiwe intera ya Musanze Kigali ireshya n’ibilometero 103 na metero 900.

Valens Ndayisenga, Umunyarwanda ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, ni we warangije ari uwa mbere. Yakoresheje amasaha 2 iminota 20 n’amasegonda 38. Yaje akurikiwe na Eyob Metkel, ukomoka muri Eritrea. Bakinana mu ikipe imwe ya Dimension Data. Ndayisenga yamurushije gusa iby’ijana by’umunota n’aho ubundi bagereye ku murongo usoza icyarimwe.

Mu gihe hasigaye intera imwe gusa kugirango Tour du Rwanda 2016 irangire, Valens Ndayisenga ni we ucyambaye umupira w’umuhondo, Maillot Jaune iranga umukinnyi uri ku isonga.

XS
SM
MD
LG