Uko wahagera

Kongo Ifite Minisitiri w’Intebe Mushya


Umushikiranganji wa mbere mushasha wa Reta ya Congo, Badibanga Ntita Samy (
Umushikiranganji wa mbere mushasha wa Reta ya Congo, Badibanga Ntita Samy (

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Joseph Kabila yashyizeho minisitiri w’intebe mushya.

Kabila yahisemo Badibanga Ntita Samy wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo ayobore guverinema y’ubumwe. Iyi guverinema niyo izayobora igihugu kugeza amatora yasubitse abaye. Ayo matora yari ateganyijwe muri uku kwezi kwa 11. Ubu noneho by’agateganyo azaba mu kwezi kwa 4 mu mwaka utaha wa 2018.

Guverinema yariho yasezeye muri iki cyumweru nkuko biteganywa n’amasezerano hagati ya perezida n’igice kitavuga rumwe n’ubutegetsi. Ayo masezerano yemerera Kabila kuguma ku butegetsi, igihe giteganyijwe na manda ye ya kabiri kimaze kurangira.

Kuba Samy yatoranyirijwe uwo mwanya byabaye nk’ikintu gitunguranye. Vital Kamerhe, wayoboye igice kitavuga rumwe n’ubutegetsi cyagiranye imishyikirano na Kabila, yari yitezweho cyane kuba minisitiri w’intebe.

Igice kinini cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bibimbuye mu cyitwa Rassamblement, ntigishyigikiye ayo masezerano. Gihamagarira Kabila gutanga ubutegetsi ku italiki ya 19 y’ukwezi gutaha kwa 12. Iyi niyo tariki manda ye igomba kurangira hakurikijwe itegekonshinga.

Abari muri Rassemblement bavuga ko Kabila azakoresha icyo gihe azaba afite ku buyobozi, agahindura itegeko nshinga kugira ngo aziyamamarize indi manda.

Abantu barenga 50 biciwe mu myigaragambyo yarimo urugomo, ubwo bamaganaga kwigiza inyuma itora mu kwezi kwa 9. Ibi bivugwa n’imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu hamwe na ONU.

Kabila yayoboye Kongo kuva asimbuye ise, Laurent Kabila mu 2001. Yatangiye ayobora nka perezida utaratorewe. Kuva mu 2006 yayoboye nka perezida watorewe kuyobora igihugu.

XS
SM
MD
LG