Uko wahagera

CAN 2016: Irushanwa ku Rwego rw'Abagore muri Kameruni


Ibihugu umunani by’Afrika bizahatanira igikombe cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu rwego rw’abagore guhera kuwa gatandatu kugera ku italiki ya 3 y’ukwezi gutaha muri Kameruni. Ariko kubera imyigaragambyo y’abatwara bus, hari impungenge z’uko abantu batazajya kureba imikino ari benshi.

Iyi myigaragambyo yatangiye uyu munsi. Abashoferi bahagaritse mu masanganiro y’imihanda minini yose, maze barazita bajya kwihisha. Miringo ine na batanu (45) muri bo batawe muri yombi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ryabo, Amougou Ondoua, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bamaze hafi imyaka ibiri badahembwa. Ni cyo cyabateye gukora imyigaragambyo. Yasobanuye ko batazatwara abantu no mu gikombe cy’Afrika cy’Abagore mu murwa mukuru.

Usibye Yaounde, umujyi wa Limbe, mu majyepfo y’igihugu. Amakipe azahatanira iki gikombe ni Cameroun, Misiri, Afrika y’Epfo, na Zimbabwe mu itsinda rya mbere. Itsinda rya kabili ririmo Nigeria, Mali, Ghana, na Kenya.

XS
SM
MD
LG