Uko wahagera

Abantu 600,000 Bugarijwe n'Inzara mu Burundi


Ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa mu Burundi
Ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa mu Burundi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM riratangaza ko abantu barenga 600,000 mu Burundi bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Uwo muryango uvuga ko icyo kibazo cyatewe ahanini n’amapfa n’imyuzure yibasiye igihugu mu gihe kirenga umwaka. PAM yemeza ko nta gikozwe, umubare w’abashonje ushobora kugera ku 700,000 umwaka utaha.

PAM ivuga ko intara eshanu ziri mu majyaruguru no mu burasirazuba bw’igihugu arizo zibasiwe n’icyo kibazo. Iryo shami ry’umuryango w’abibumbye rivuga ko abantu barenga 65,000 bamaze guhunga ingo yabo.

Ikibazo cy’inzara kije kiyongera ku bindi bibazo byugarije igihugu cy’Uburundi kuvaho umukuru w’igihugu afatiye icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu.

Mu kiganiro yahaye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, Charles Vincent uhagarariye PAM mu Burundi yirinze kuvuga ko utwo duce twugarijwe n’inzara ariko yemeza ko bisankaho ariho bigana.

Vincent yavuze ko batangiye gutanga ibiribwa ku miryango irenga 13,000, ariko yongeraho ko ibyo bakora bidahagije kugirango bigere ku miryango yose ifite ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

XS
SM
MD
LG