Uko wahagera

NEW ZEALAND:Umutingito Wakuye Abantu Ibihumbi mu Ngo Zabo


Abayobozi ba Nouvelle Zelande bemeje ko abantu babiri bahitanywe n'uwo mutingito w'isi ukaze wa 7.8.

Uwo mutingito wibasiye igihugu cya Nouvelle Zelande wakubitiye mu bilometero 90 uvuye mu mujyi wa Christchurch. Niwo mujyi munini cyane muri Nouvelle Zelande. Uherereye mu kirwa cy’amajyepfo.

Uwo mutingito wasenye amwe mu mazu mu bilometero birenga 200 uvuye mu murwa mukuru Wellington.

Abantu ibihumbi batuye mu karere k’inkombe bataye ingo zabo bajya ahari ubutaka bwegutse. Aho ni nyuma yo kuburirwa na polise ibyerekeye ibiyaga byo mu nyanja mu mujyi wo mu majyepfo y’igihugu.

Polise hamwe n’abashinzwe ubutabazi bw’ibihe bikomeye, bagiye bakomanga urugi ku rundi, bakura abantu baturiye amazi mu mazu.

Minisitiri ushinzwe kurengera abaturage yavuze imivumba ifite umuvuduko munini ishobora gukubita imijyi.

XS
SM
MD
LG