Uko wahagera

Ubuholandi Bwohereje mu Rwanda Mugimba J.Baptiste na Iyamuremye J.Claude Baregwa Jenoside


Iyamuremye Jean Claude
Iyamuremye Jean Claude

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu taliki 12 ukwezi kwa 11 umwaka wa 2016, igihugu cy'Ubuholande cyagejeje abagabo babiri mu Rwanda ngo bahaburanire ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Bwana Iyamuremye Jean Claude na mugenzi we Mugimba Jean Baptiste bararegwa ibyaha bakekwaho ko babikoreye mu cyahoze ari perefegitura y'umujyi wa Kigali mu 1994.

Saa moya za nimugoroba zirengaho iminota mike ni bwo indege ya KLM yari igejeje abo bagabo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe. Babaga mu gihugu cy’u Buholande.

Bwana Faustin Nkusi Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yavuze ko nyuma yo gushyikirizwa abagabo bombi, bagiye kubahiriza ibyo amategeko ateganya.

Mugimba Jean Baptiste yahoze ari umukozi wa Banki nkuru y’igihugu icyarimwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR.

Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreye I Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

Naho Iyamuremye Jean Claude ubushinjacyaha buramurega impfu z’abatutsi babarirwa mu 3000 baguye mu ishuri rya ETO Kicukiro no mu nkengero zaho.

U Rwanda rwari rwarohereje impapuro 18 mu Buholande rusaba ko abakurikiranwaho ibyaha bya genocide batabwa muri yombi. Ariko magingo aya hasigayeyo ubusabe ku bantu15.

Ni nkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa uri i Kigali mu Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:34 0:00

XS
SM
MD
LG