Uko wahagera

Imyigaragambyo Irwanya Ruswa Yabayemo Urugomo i Nairobi


Imyigagambyo yo kuri uyu wa kane mu murwa mukuru wa Kenya yajemo urugomo. Abapolisi bagaragaye kuri videwo bakubita umunyamakuru n’umwe mu bigaragambyaga hamwe n’abandi bantu babiri.

Abigagambyaga bari bafite ibimenyetso byanditseho amagambo “Rwanya Ruswa wirwanya impirimbanyi”. Bari bambaye kandi udupira twanditseho amagambo ngo “Gira icyo kora ubu urwanye ruswa cyangwa usezere k’ubutegetsi”.

Abigaragambyaga bateraniye i Nairobi muri Pariki yitiriwe Uhuru, bashaka kwumvikanisha uburakari bwabo kuri ruswa bavuga ko igenda ifata intera muri gurerinoma ya Perezida Uhuru Kenyata.

Imyigaragambyo igitangira, polise yahise irasa ibyuka biryana mu maso igirango isese imyigaragambyo. Kameramani w’Ijwi ry’Amerika, Amos Wangwa yafashe video umujyamakuru Derrick Davis akubitwa na polise.

Videwo y’Ijwi ry’Amerika yanerekanye umuntu wigaragambyaga akubitwa kimwe n’abandi bibasiwe na polise.

Iyo myigarabyambyo yakongejwe n’urukozasoni ruvugwa kuri minisiteri y’ubuzima, aho miliyoni 300 z’amadolari yo mu kigega cya leta bivugwa ko yigabijwe.

Impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abasivili, Boniface Mwangi, yavuze ko birambiranye nta gukomeza kwihangana.

XS
SM
MD
LG