Uko wahagera

Ingabo za Iraki Zatangiye Imirwano mu Mujyi wa Mosul


Ingabo za Iraki zarimo kugenda zigengesereye kuri uyu wa kane mu bice byegereye umujyi wa Mosul no mu nkengero zawo. Bagendaga inzu ku yindi k’ubw’umutekano w’abasivili.

Abasilikare byabaye ngombwa kwironda bagashishoza kubera ibisasu byaba bihateze ndetse n’ibitero bishobora kubavumbukiraho kimwe n’abarasa badahusha b’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ubu barimo gusabwa n’abayobozi babo gukomera kandi bakirinda gutakaza umujyi munini wa nyuma bari bafite muri Iraki.

Gukura abarwanyi mu mujyi wa Mosul wafashwe na Leta ya Kiyisilamu mu myaka 2 ishize, byatumye imiryango amagana ihunga. Abenshi basohotse muri uwo mujyi batwaye amabendera y’umweru n’ibindi bimenyetso bigaragaza intsinzi ku ngabo z’indobanure za guverinema hamwe n’ingabo za Iraki zatojwe n’Amerika zigize umutwe witwa Golden Division.

N’ubwo abaturage mu burasirazuba bw’intara ya Gogjali bakiriye neza kuba babohowe mu nzara z’intagondwa za kiyisilamu, ni nako ubwoba burushaho kubataha ko mu bice bituranye n’umujyi wa Mosul cyane iby’uburengerazuba bishyigikiye Leta ya Kiyisilamu byagwa mu biganza by’ingabo za guverinema.

Batinya ko kwihimura no kwihorera byakwongera kuba ku baturage bazahaye kuva intagondwa zigaruriye umujyi wa Mosul imyaka ibiri yose. Banazahaye mu gihe cy’abarwanyi b’abasuni kugeza ubu barezwe kuba baragambye ibitero byo kwihimura ku bagabo n’abana b’abahungu mu midugudu ikekwaho kuba ishyigikiye Leta ya Kiyisilamu.

XS
SM
MD
LG