Uko wahagera

Kagame na Nkurunziza ku Rutonde rw'Ababakandamiza Itangazamakuru


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Pierre Nkurunziza w'Uburundi
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Pierre Nkurunziza w'Uburundi

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bongeye kugaragara ku rutonde rw’abayobozi bakandamiza, bahonyora bakanahutaza uburenganzira bw’itangazamakuru ku isi.

Urwo rutonde rwasohowe n’umuryango w’abanyamakuru batagira imipaka – Reporters Sans Frontieres, rugaragaraho kandi abandi bayobozi bagera kuri 35. Uyu muryango ufite icyicaro cyawo gikuru mu Bufaransa

Urwo rutonde rushohowe mu gihe isi yizihiza umunsi wahariwe kurwanya umuco wo kudahana ibyaha bikorerwa.

Reporters Sans Frontieres uvuga ko Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi yagaragaye bwa mbere kuri urwo rutonde umwaka ushize. Uwo muryango uvuga ko kuva umwaka ushize, amaze gutuma ibitangazamakuru byinshi bifungwa anatuma abanyamakuru barenga 100 bahunga igihugu kuva mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize.

Mu kugera kuri iyo ntego yo gukundamiza itangazamakuru, uwo muryango uvuga ko leta y’Uburundi ikoresha ibiro bishinzwe iperereza n’abayobozi bandi guharabika no gusebya itangazamakuru.

Uburundi buri ku mwanya wa 156 ku bihugu 180 ku rutonde rw’uko uburenganzira bw’itangazamakuru bwubahirizwa ku isi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Paul Kagame akomeje kugaragara ku rutonde rw’abayobozi bakandamiza itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2000.

Uwo muyango wita ku bwisanzure bw'itangazamakuru uvuga ko abanyamakuru bibasirwa ari abatangaza amakuru anenga leta.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 161 ku bihugu 180 ku rutonde rw’uko uburenganzira bw’itangazamakuru bw’ubahirizwa ku isi.

Abandi bategetsi bakomeje kuza ku isonga ryo gukandamiza abanyamakuru barimo Recep Tayyip Erdoğan, perezida wa Turkiya, Umwami Salman wa Arabiya Saudite n’ubuyobozi bw’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu.

XS
SM
MD
LG