Uko wahagera

Etiyopiya: Abantu Ibihumbi Barafunguwe


Imyivumbagatanyo y’abatavuga rumwe na leta yatangiye mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize muri Ethiopia
Imyivumbagatanyo y’abatavuga rumwe na leta yatangiye mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize muri Ethiopia

Minisitiri w’ingabo za Ethiopia, Siraj Fegessa, yatangarije abanyamakuru ko abantu 2,000 bari barafunzwe kubera imyigaragambyo bamaze kurekurwa.

Nk’uko yabisobanuye, aba bantu babanje guhabwa amasomo ku birebana n’itegekonshinga ry’igihugu, gukunda igihugu, n’amahame remezo y’ikinyabupfura.

Nyamara rero, bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu si ko babibona. Nk’umuryango Human Rights Watch watangaje ko icyo leta ya Ethiopia yita amasomo n’amahugurwa ahubwo agizwe n’ibikorwa by’iyica-rubozo.

Imyivumbagatanyo y’abatavuga rumwe na leta yatangiye mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize muri Ethiopia. Byatumye leta ishyiraho amategeko y’ibihe bikomeye bidasanzwe.

Abantu amagana bayiguyemo. Abandi ibihumbi n’ibihumbi batawe muri yombi. Ariko umubare wabo nyakuli ntuzwi. Bamwe kandi bafungirwa ahantu hatazwi nk’uko abatavuga rumwe na leta babyemeza.

XS
SM
MD
LG