Uko wahagera

Somalia:Leta ya Kiyisilamu Yafashe Umujyi wa Qandala


Akarere ka Puntland muri Somaliya kinjiwemo n'abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu
Akarere ka Puntland muri Somaliya kinjiwemo n'abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu

Abarwanyi bashygikiye umutwe wa Leta ya Kiyisilamu bigaruriye umujyi wabo wa mbere munini mu ntara ya Puntlant muri Somaliya. Umujyi wafashwe ni Qandala ubarizwa mu karere k’inyanja itukura, ukaba uherereye ku cyambu kireba ku nkombe z’imijyi ya Yemeni.

Aya makuru yemejwe n'abategetsi n’abahatuye bavuganye n'Ijwi ry’Amerika.

Uwo mujyi uri mu bilometero hafi 145 mu burasirazuba bw’umujyi wa Bosaso. Abo barwanyi bawugezemo kuri uyu wa gatatu mu masaha ya kare mu gitondo nta mirwano ibaye.

Ubuyobozi bw’intara ya Puntland bwahunze uwo mujyi.

Umuyobozi w’umujyi Jama Mohamed Mumin yavuze ko uwo mujyi wafashwe n'abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu.

Umwe mu bantu babibonye utuye mu karere ka Puntland yabwiye serivise y’igisomali ko abarwanyi bagera kuri 60 binjiye mu mujyi kandi ko bashinze amabendera yabo kuri sitasiyo ya polise no ku zindi nyubakwa ziranga amateka ya Somaliya.

Uwo muntu utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, yagize ati: “Mu gitondo kare bategetse ko ntawe utarabuka, cyakora ubu boroheje inzitizi kandi turimo kugerageza kuva mu mujyi”.

Abo barwanyi bashyigikiye umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ishami rikorera mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Somaliya bayobowe na Sheikh Abdulkadir Mumin wahoze ari mu mutwe wa al-Shabab.

Mu mwaka ushize wa 2015 uwo mugabo yagiranye igihango n’umuyobozi wa Leta ya Kiyisilamu abu Bakr al-Baghdadi.

XS
SM
MD
LG