Uko wahagera

Urubyiruko Rwahaye Kabila Ikarita y'Umuhondo


Urubyiruko rwibumbiye mu mutwe uharanira impinduka muri Kongo witwa La Lucha
Urubyiruko rwibumbiye mu mutwe uharanira impinduka muri Kongo witwa La Lucha

Polisi mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yaburijemo imyigaragambyo nyuma yuko abigaragambya batangajeko bahaye leta iriho i karita y'umuhondo.

Abigaragambyaga bamaganye amasezerano yagezweho kuri uyu wa kabili yemerera Perezida Joseph Kabila gutegeka kugeza mu mwaka wa 2018, binyuranyije na manda ahabwa n'itegeko nshinga.

Icyakora ayo masezerano ntarashyirwaho umukono n'amashyaka yose atavuga rumwe na leta.

Iyo myigaragambyo yarigizwe ahanini n'abasore bibumbiye mu mutwe uharanira impinduka muri Kongo witwa La Lucha, watangiriye i Goma ubu ukaba umaze gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.

Abo bigaragambya bumvikanye bavuga ko La Lucha izabafasha gukura Perezida Kabila k'ubutegetsi binyuze mu nzira y'amahoro.

Mu kwezi gushize, imyigaragambyo nkiyo yahitanye abantu 44 mu murwa mukuru Bujumbura.

Amashyaka atavuga rumwe na leta adashyigikiye ayo masezerano yahamagaje imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cyo kongerera Perezida Kabila igihe k'ubutegetsi.

XS
SM
MD
LG