Uko wahagera

Abasirikali Batatu Bishwe Muri Pakistani


Abantu bitwaje intwaro bishe abasirikali batatu ba leta muri Pakistani mu mujyi wa Quetta uri mu burengerazuba bushira amajyepfo y’igihugu.

Umutwe w’intagondwa wabatalibani wiyita Jamaatul Ahrar wahise wigamba ko abarwayi bawo aribo bagabye icyo gitero. Ni kenshi uwo mutwe wigamba ko ariwo uri inyuma y’ibitero bitandukanye hirya no hino mu gihugu birimo ikindi cyabereye mu mujyi wa Quetta kigahitana abantu bagera kuri 70.

Umuvugizi w’izo ngabo yavuze ko abo basirikali bari mu kazi kabo gasanzwe ko gucunga umutekano ubwo bagabwagaho ibitero.

Quetta niwo murwa mukuru w’intara ya Baluchistan ahamaze iminsi hubakwa umuhora w’ubucuruzi hagati y’Ubushinwa na Pakistani.

Pakistani ikomeje gushinja Ubuhinde gushinga imitwe igamije guhungabanya umutekano muri ako gace kuko ngo butifuza ko uwo muhora Ubushinwa bumaze gushoramo akayabo k’amafranga angana na miliyari 46, utera imbere.

Ubuhinde burahakana ibyo birego.

XS
SM
MD
LG