Uko wahagera

Ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziravuga ko misile ebyiri zatewe zituruka ku butaka bugenzurwa n’abahouthi muri Yemeni zerekeza mu kigobe cya Perse ahari ubwato bw’Amerika.

Abategetsi bavuga ko izo misile ebyiri zatewe mu gihe cy’iminota 60, zaguye mu mazi ejo ku cyumweru. Ariko ntizageze ku bwato bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika bushwanyaguza za misile.

Kapitene Jeff Davis umuvugizi wa deparitema y’ingabo z’Amerika, Pentagon, yagize ati: “Nta bantu bacu bari mu bwato bakomeretse nta cyangiritse ku bwato. Dusanga misile zatewe zituruka ku butaka bugenzurwa n’abahouti muri Yemeni”.

Ntibirasobanuka niba ubwato bwa Amerika bwari bwibasiwe n’izo misile zombi. Uwo mutegetsi yavuze ko hakirimo gukorwa iperereza.

XS
SM
MD
LG