Uko wahagera

Umunyamabanga Mukuru wa ONU Mushya


Guhera ku italiki ya mbere y’ukwa mbere gutaha, Umuryango w’Abibumbye uzayoborwa na Antonio Guterres, uzaba uwubereye Umunyamabanga Mukuru wa cyenda kuva washingwa mu 1945. Yemejwe n’Inteko ishinzwe umutekano ku isi. Inama rusange ya ONU na yo igomba kumwemeza mu cyumweru gitaha.

Antonio Guterres akomoka mu gihugu cya Portugal. Afite imyaka 67 y’amavuko. Yize ibyerekeranye n’amashanyarazi, abibonera impamyabumenyi ya “Ingenieur.” Yabaye mwalimu mbere yo kujya muri politiki. Mu 1974 yinjiye mu ishyaka Socialiste. Mu 1992 yatorewe kuriyobora. Mu 1995, ishyaka rye ryatsinze amatora, bituma Antonio Guterres aba minisitiri w’intebe w’igihugu. Yayoboye Portugali imyaka icumi, kugera mu 2002. Mu 2005, Antonio Guterres yabaye umuyobozi w’ishami ry’Umuryyango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR. Uyu mwanya nawo yawumazemo imyaka icumi kugera mu 2015.

Mu gihe yarimo yiyamamariza kuyobora Umuryango w’Abimbumbye, Antonio Guterres yabwiye Ijwi ry’Amerika ko azakora ibishoboka byose kugirango ibibazo by’ingutu byo ku isi bibonerwe ibisubizo. Yagize, ati: “Ntimushobora kwiyumvisha ukuntu bivuna kubona abantu bababaye.” Kandi koko, igiye yayoboraga HCR yagendereye impunzi kenshi, abona koko akaga zibamo.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye atorerwa manda y’imyaka itanu. Kugeza ubu, bose bategetse manda ebyiri, usibye Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali wenyine wahawe manda imwe gusa, kuva mu 1992 kugera mu 1996.

XS
SM
MD
LG