Uko wahagera

Abarenga 50 Bapfuye Bazira Umubyigano muri Etiyopiya


Umubyigano biravugwa ko wavutse ubwo abashinzwe umutekano bageragezaga kuburizamo imyigaragambyo y’abarwanya leta, babamishamo ibyuka biryana mu maso
Umubyigano biravugwa ko wavutse ubwo abashinzwe umutekano bageragezaga kuburizamo imyigaragambyo y’abarwanya leta, babamishamo ibyuka biryana mu maso

Abantu bagera kuri 50 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye bazize umubyigano mu karere ka Oromiya mu gihugu cya Etiyopiya.

Uwo mubyigano biravugwa ko wavutse ubwo abashinzwe umutekano bageragezaga kuburizamo imyigaragambyo y’abarwanya leta, babamishamo ibyuka biryana mu maso.

Nubwo itigenze itanga umubare nyawo, guverinoma yemeje ko abantu benshi bapfuye. Iyo myigaragambyo yari yahuriranye n’ibiroli byo gusezera igihe cy’imvura.

Ibyo biroli byari byakorewe ku kiyaga cya Harsadi kiri mu mujyi wa Bishoftu, mu bilometero hafi 40 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa.

Bamwe mu bigaragambyaga bumvikanye basakuza ko bashaka ubwigenge n’impinduka mu gihugu.

Akarere ka Oromiya kamaze igihe kaberamo imyigaragambyo yamagana leta n’indi ishingiye ku butaka.

Kuva mu mwaka wa 2015, abantu benshi bamaze kuhatakariza ubuzima bishwe na polisi.

XS
SM
MD
LG