Uko wahagera

Ikibazo cy'Imyumbati Cyugarije Abatuye Bugesera


Imyumbati yibasiwe n'uburwayi
Imyumbati yibasiwe n'uburwayi

Abaturage bo mu karere Bugesera, barasaba abayobozi kubashakira imbuto z’imyumbati, kuko bagiye kumara imyaka ine, badahinga iki gihingwa, kandi aricyo cyajyaga kibasha guhangana n’izuba ryo mu Bugesera.

Iki kibazo cyagaragaye nyuma yaho imyumbati bari basanzwe bahinga yahuye n’uburwayi. Abahinzi bemeza ko kuva imyumbati yabo yafatwa n’uburwayi batarabasha kubona izindi mbuto nzima.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera, avuga ko mu gihe cya vuba abaturage bashobora guhabwa indi mbuto nshya.

Igihingwa k’imyumbati gihingwa hafi mu karere ka Bugesra hose. Nicyo gihingwa kibasha kwihanganira izuba ryinshi riboneka muri ako karere.

Abaturage bo mu karere ka Bugesera bavuga ko bamaze imyaka 4 badahinga imyumbati , nyuma yuko iyo bari bafite yajwemo n’uburwayi bwa Kabore.

Ni ikibazo gihangayikishije abaturage ndetse bakigejeje k’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Alivera Mukabaramba, ubwo yari yaje kwifatanya nabo kuri uyu wa kane, mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga mu karere ka Bugesera.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere k’u Bugesera, Bwana Jean de Dieu Nkizingabo, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kibazo cyo kubura imbuto z’imyumbati kibakomereye, ariko asobanura ko ubu akarere na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi batangiye gushakisha uburyo babona imbuto zo guha abaturage.

Bwana Nkizingabo avuga ko kubura imyumbati byagize ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Abashinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera, basaba abaturage kwihatira guhinga imbuto zihari nk’ ibigori na soya. Imyumbati yo, kugeza ubu iracyari ikibazo gishobora kuzakemuka mu minsi itari iyavuba.

XS
SM
MD
LG