Uko wahagera

USA: Ikiganiro Mpaka Hagati ya Clinton na Trump kuri televiziyo


Uyu munsi mu gicuku, saa cyenda y’ijoro mu Burundi no mu Rwanda, Hillary Clinton na Donald Trump barahurira bwa mbere mu kiganiro kuri televiziyo. Aba bakandida ba mbere bakomeye mu matora ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bizeye kwigarurira kurushaho rubanda.

Abahanga mu bya politiki n’itangazamakuru barateganya ko iki kiganiro kiza gukurura imbaga y’abantu ku buryo budasanzwe. Biteze kugera kuri miliyoni ijana baza kugikurikira kuri televiziyo. Bibaye, cyaba ari cyo kiganiro cy’abakandida kigejeje kuri aba bantu cya mbere mu mateka. Leta zunze ubumwe z’Amerika ifite abaturage barenga miliyon 380.

Abahanga bemeza ko ahanini abaturage baza gukururwa na Donald Trump kubera ukuntu kudasanzwe yitwara mu bikorwa byo kwiyamamaza.

XS
SM
MD
LG