Uko wahagera

Kagame Yasabye Diaspora Kuzirikana Umuco


Abagize itorero urucyerereza mu birori bya Rwanda Cultural day
Abagize itorero urucyerereza mu birori bya Rwanda Cultural day

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahamagariye urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga kuzirikana umuco nyarwanda, rugerageza kwiga ibyarugirira akamaro, ibidafite akamaro rukabyanga.

Ibyo Perezida Kagame yabivugiye I San Francisco ahari hateraniye imbaga y’abanyarwanda barenga ibihumbi bibiri bari bitabiriye umunsi wiswe “Rwanda Cultural Day” wari ugamije kwerekana no guteza imbere ibyiza by’umuco nyarwanda.

Uwo munsi waranzwe kandi n’ibiganiro bigaragaza uruhare n’akamaro k’umuco n’indangaciro nyarwanda mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yongeye kwibutsa abanyarwanda ko aribo bagomba gufata iyambere mu kwihesha agaciro kuko ntawundi ushobora kuzabibakorera.

Yagite ati “ntidukwiye kabaho k’ubwigihe dutizwa n’abandi kuko iki ari cyo gihe cyacyu.”

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, ministiri w’umuco na siporo Julienne Uwacu yavuze ko uyu munsi wahariwe kuzirikana umuco nyarwanda ukwiye kwibutsa buri wese ko umuco ariwo soko u Rwanda ruvomamo.

Minisitiri Uwacu, yavuze ko uwo munsi wiyongereye ku yindi minsi y’amateka u Rwanda rugira.

Yagaragaje ko impamvu bahisemo ko uyumunsi ubera mu mahanga, bigamije kwibutsa abanyarwanda baje kurahura ubwenge n’ubundi bushobozi ko umuco wabo ukwiye guhora ubibutsa gusubira kw’isoko bagateza imbere igihugu cyabo.

Uwo munsi waranzwe n'ibiganiro ku muco maze usozwa n'igitaramo cyagaragayemo bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG