Uko wahagera

Abakekwaho Iterabwoba Bazakomeza Gufungwa


Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, rumaze gufata icyemezo cyo kongera igifungo cy’agateganyo cy’ iminsi 30, abagabo n’abagore 23, bo mu idini ya Kiyisiramu. Aba baregwa ibyaha by’iterabwaba.

Iki cyemezo gifashwe gishingiye ku byifuzo by;ubushinjacyaha bwasabaga urukiko gufunga by’agateganyo abaregwa indi minsi 30, mu gihe ubushinjacyaha bukomeje iperereza ku bandi bantu 5 bafashwe bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwaba. Ubushinjacyaha bukifuza ko izi dosiye zombi zahuzwa zikazaburanishirizwa hamwe.

Ni ku nshuro ya 4, ubushinacyaha bwongeye gusaba urukiko ko abaregwa bakurikiranweho ibyaha by’iterabwaba bakomeza gufungwa indi minsi 30, mu gihe hagishakishwa ibimenyetso.

Abagabo batanu baje biyongera kubafashwe mbere 23, bane bafatiwe mu gihugu undi umwe avanwa Dubayi. Aba bagabo 5 bose bari bitabye urukiko kuruyu wambere, gusa nta numwe wabashije kuburana, kuko bavuze ko batiteguye, kuko badafite abunganize. Uwafashwe agakurwa Dubayi we, yavuze ko kugeza ubu n’umuryango we utazi aho aherereye.

Urukiko rwasabye abaregwa iminsi mike, bakaba bashatse ababunganira. Abaregwa bari bagaragarije urukiko ko bababajwe cyane no kuba bamaze amezi arenga 8 bafunzwe. Bumvikanisha ko batabona impamvu batarekurwa, cyangwa se ngo bagezwe imbere y’umucamanza baburanishwe mu mizi, bamenye amaherezo yabo.

Abaregwa bavuga ko kuba ubushinjacyaha butarobona ibimenyetso bihagije kuva bafatwa kugeza ubu, ari ikimenyetso simusiga ko ubushinajcyaha budafite ibimenyetso bibahamya icyaha.

Abaregwa bose bahuriye ku byaha byo kujya mu mitwe y’iterabwoba ishingiye ku mahame y’idini ya kiyisiramu, benshi bahakana ibyaha baregwa bakagenda basobanura impamvu itumye bafungwa. Bamwe bavuga ko ari amakimbirane bagiranye n’abagenzi babo bo mu idini ya Kiyisiramu, abandi bakavuga ko ari abanzi babo bashatse kubagerekaho ibyaha.

Urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha bufite uburenganzira busesuye bwo gusaba ko abaregwa bafungwa by’agateganyo. Gusa, amategeko ntiyemerera ubushinjacyaha kuba bwarenza inshuro 12, zihwanye n'umwaka bugifunze umuntu by’agateganyo.

Iki kibazo cy’iterabwabo kimaze iminsi cyumvikana mu Rwanda, ku buryo muri iki gihe, umuyobozi wese ntashobora kurangiza imbwirwaruhamwe, adakomoje ku kibazo cy’abantu bishora mu mitwe y’iterabwaba.

XS
SM
MD
LG