Uko wahagera

Turkiya: Erdogan Yibasiye Abo Batavuga Rumwe


Perezida wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan
Perezida wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan

Byari bimenyerewe ko Perezida wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan arwanya bikomeye abakurde bibumbuye mu mutwe w’inyeshyamba wa PKK, ariko noneho yibasiye n’indi miryango y’abakurde yemewe n’amategeko muri icyo gihugu.

Kuri iki cyumweru abayobozi 24 batowe bakomoka mu ishyaka HDP bakuwe ku myanya yabo basimburwa n’abandi bemejwe na guverinoma, bazira ko ari abakurde. Erdogan yavuze ko icyo cyemezo cyari kuba cyarafashwe kera. Yagize ati ‘Nk’abayobozi b’imijyi n’uturere, ntibemerewe gufasha no gushyigikira imitwe y’iterabwoba.”

Itangazo ryagaragaye ku rubuga rwa ministeri y’ubutegetsi mu gihugu ryavuze ko rishyigikiye icyemezo cy’umukuru w’igihugu.

Benshi muri abo bayobozi birukanwe bari baratowe ku bwiganze bw’amajwi. Urugero, Leyla Imret yatowe ku majwi 81.6 ku ijana mu mujyi wa Cizre.

Abakurikiranira hafi ibya politike muri icyo gihugu bemeza ko icyemezo cyo kwirukana abo bayobozi bari basanzwe bakunzwe na rubanda, gishobora kuzagira ingaruka zitari nziza.

XS
SM
MD
LG