Uko wahagera

Isinzi y'Abayisilamu Mu Mutambagiro Mutagatifu


Gukora umutambagiro mutagatifu i Mecca ni itegeko ku mwisilamu wese ubifitiye ubushobozi n’ububasha
Gukora umutambagiro mutagatifu i Mecca ni itegeko ku mwisilamu wese ubifitiye ubushobozi n’ububasha

Abayisilamu barenga miliyoni ebyiri bakoze umutambagiro mutagatifu I Mecca mu gihugu cya Arabiya Saudite aho bajya gutera amabuye inkingi yitwa 'Jamarat’ ishushanya Satani mu mujyi wa Mina.

Uwo mutambagiro wahuriranye n’umunsi w’Ilayidi, umunsi wahariwe gutanga igitambo. Umwaka ushize mu mujyi wa Mina, habaye impanuka ikomeye yatewe n’umubyigano. Iyo mpanuka yaguyemo abantu barenga ibihumbi bibiri.

Gukora umutambagiro mutagatifu i Mecca ni itegeko ku mwisilamu wese ubifitiye ubushobozi n’ububasha. Buri mwaka ibihumbi n’ibihumbi bihurirayo kugira ngo bubahirize ibyo idini ribasaba.

Abakora uwo mutambagiro bafata n’ibura iminsi itatu yo gutera amabuye inking mu rwego rwo kwiyeza no gutera ikirenge mu cy’Intumwa y’Imana Muhammad.

XS
SM
MD
LG