Uko wahagera

Kagame Yasubije Abavuze "Bazotumesa"


Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusoza itorero ry'abanyeshuli biga mu mashuli makuru na za Kaminuza mu Rwanda
Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusoza itorero ry'abanyeshuli biga mu mashuli makuru na za Kaminuza mu Rwanda
Umukuru w'igihugu cy'Urwanda yavuze ko adashobora kwihanganira uwashaka guhungabanya umutekano w'igihugu.
Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo yari mu muhango wo gusoza itorero ry'abanyeshuli biga mu mashuli makuru na za Kaminuza mu Rwanda.

Ni amagambo menshi Perezida Kagame yakunze kunyuza mu marenga ariko amwe muri yo yumvikanisha ko yavuzemo n'igihugu cy'Uburundi.

Ku birirwa bamutuka, umukuru w'u Rwanda yavuze ko ari uburenganzira bwabo ariko ko hari umurongo ntarengwa.Yavuze ko bibeshye bakarenga umupaka batamenya ikibakubise.

Mu magambo ye yagize ati "Njya numva hari abirirwa ku maradiyo na za televiziyo bantuka,..... mwumvise ko hari abavuze ngo bazotumesa. Gusa na bo barabizi ko bitashoboka"

Aya magambo aje akurikira andi Perezida Kagame yavuze mu kwezi kwa Kane uyu mwaka ku makuru avuga ko Uburundi bwaba bucumbikiye abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Yagize ati " Ndaribwaribwa, iyaba bari bagize vuba ngo nkwerekeeee,..."

Aya magambo avuga mu bihe bitandukanye ahanini agamije gushimangira ingufu z'ubutegetsi bw'u Rwanda no kugaragaza ko ruryamiye amajanja ku buryo rwiteguye kurwana n'umwanzi umunota ku wundi.

Imigenderanire y'u Rwanda n'uburundi yatangiye gutosekara mu mwaka ushize wa 2015 perezida Pierre Nkurunziza akimara kwemezwa n'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ko azarihagararira ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

Abarundi batari bake bahungiye mu karere ndetse n'ahandi ku Isi. Mu Rwanda honyine hari impunzi z'abarundi zisaga 70,000.

Ibyegeranyo n'ubutegetsi bw'i Bujumbura bishinja ubutegetsi bw'i Kigali gucumbikira icyarimwe no gutoza abashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu Burundi.
Ni ibirego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma. Kugeza ubu ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi ntibugishoboka.
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:19 0:00

XS
SM
MD
LG