Uko wahagera

Etiyopiya: Umuntu Umwe Yahitanwe N'Umuriro mw'Ibohero Ry'i Kilinto


Ibohero ry'i Kilinto Rifashwe n'umuriro
Ibohero ry'i Kilinto Rifashwe n'umuriro

Imiryango y’impfungwa zo muri gereza ya Kilinto muri Ethiopia, ifite igishyika cyo kumenya amakuru ku bantu bayo. Aho ni nyuma y’uko iyo gereza irinzwe cyane ifashwe n’inkongi y’umuriro kuwa gatandatu.

Guverinema yasohoye itangazo rivuga ko, hari abahasize ubuzima, ariko ntiyagaragaje umubare w’abantu bapfuye cyangwa abakomeretse.

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyandika mu cyongereza gikorera mu karere cyitwa Addis Fortune, Samrawit Tassew, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umuntu umwe yishwe abandi 20 bakomeretse.

Iyo gereza ifungiyemo abanyepolitiki bo mu rwego rwo hejuru n’ubwo abarwanya guverinema babyamaganiye bakora imyigaragambyo yagiye igwamo abantu.

Abahafungiye barimo uwahoze ari umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa Semayawi, witwa Yonatan Tesfaye n’abayobozi b’ishyaka Oromo Federalist Congress (OFC mu magambo ahinnye).

Barimo kandi uwungirije umuyobozi w’iryo shyaka Bekele Gerba n’umunyamabanga mukuru Dejene Tafa. Abo bagabo uko ari batatu, batawe muri yombi mu kwezi kwa 12.

Mu makuru dukesha Negatu Mamo ushinzwe itumanaho mu kigo gishinzwe kurinda imiriro n’ibiza, ni uko amakamyo ane yaturutse muri sitasiyo z’abazimya imiriro zitandukanye, ariyo yabashije guhagarika inkongi y’umuriro wo kuwa gatandatu.

Yavuze kandi ko abazimya imiriro batatu bazahajwe no guhumeka imyotsi. Mamo avuga ko icyateje iyo miriro kirimo gukorwaho iperereza.

XS
SM
MD
LG