Uko wahagera

Rwanda: Ikibuga Cy’Indege Cya Bugesera Kigiye Kubakwa.


U Rwanda rwasinyanye n’ikigo cy’ubwubatsi Mota-Engil cyo mu gihugu cya Portugal amasezerano yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.

Muri aya masezerano u Rwanda ruhagarariwe n’ikigo Aviation Travel and Logistics Limited (ATL).

Icyiciro cya mbere cyo kubaka ikibuga cya Bugesera kizatwara miliyoni 418 z’amadolari y’Abanyamerika. Kizarangira mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2018. Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni imwe n’ibihumbi 700 mu mwaka.

Icyiciro cya kabiri cyo kwagura ikibuga kizatwara miliyoni 400 z’amadolari y’Abanyamerika. Kizaha ikibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni enye n’ibihumbi 500 mu mwaka.

U Rwanda ruvuga ko rufite imigabane ya 25% mu mushinga w’ikibuga cya Bugesera. Abashoramari bafitemo 75%. Amasezerano avuga ko bazagikoresha mu gihe cy’imyaka 25 ishobora kuzongerwaho indi myaka 15.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:47 0:00

XS
SM
MD
LG