Uko wahagera

Venezuela: Umukuru w'Igihugu Yasabwe Kwegura


Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, bahagurutse kure cyane mu midugudu iri mu mashyamba y’inzitane, berekeza i Caracas gukora imyigaragambyo mu mihanda.

Abigaragambya barashaka kamarampaka yo gukuraho perezida, watakaje ubwamamare mu baturage be akaba asigaye akunzwe kuri 25 ku ijana uyu mwaka.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite icyizere cy’uko miliyoni y’abantu bajya kwifatanya muri urwo rugendo mu murwa mukuru kuri uyu wa kane.

Abo bitezwe barambiwe igwa ry’ubukungu, izamuka ry’ibiciro, n’ibura ry’ibiribwa mu gihugu hose, hamwe n’iry’ibyangombwa bikenerwa buri munsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bigaragambya mu mihanda mu murwa mukuru Caracas baririmbaga bavuga ngo “iyi guverinema izavaho” basaba ko hagira icyemezo gifatwa kuri perezida.

Cyakora urwego rushinzwe amatora rwakomeje guseta ibirenge, ku buryo iyo kamarampaka abaturage basaba, ishobora kutazashoboka uyu mwaka.

XS
SM
MD
LG