Uko wahagera

Aborozi Ntiborohewe Muri Nijeria


Abaragira inka zabo ku gasozi bazivana hamwe bazijyana ahandi, baravuga ko itegeko ryashizweho na Leta ya Nigeria muri iki cyumweru, ritazahagarika ubushyamirane hagati y'aborozi n’abatunzi.

Ubwo ushyamirane bwaguyemo abantu mirongo muri Nigeria.

Guverineri wa leta ya Ekiti mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, Peter Ayodele Fayose, yasinye iryo tegeko kuwa mbere rica kuragira amatungo mu bice bibujijwe mu masaha ya kumanywa. Iryo tegeko ribuza n’abashumba kwitwaza intwaro.

Umuvugizi wa guverineri, Lere Olayinka, yavuze ko iryo tegeko rije nyuma y’ubushyamirane bwabaye incuro nyinshi hagati y’abahinzi n’aborozi bagishisha inka zabo. Ubwo bushyamirane bwabaye mu majyepfo ya Nigeria no mu gihugu hagati.

Olayinka avuga ko iryo tegeko rije kubonera ibisubizo ibibazo byose by’aborozi bigabiza imirima y’abahinzi, bakangiza imyaka babigambiriye ahantu hafi ya hose mu gihugu. Avuga ko hazabaho ahantu hagenwe, aho umworozi yabona igikingi, aguze na guverinema ku mafaranga make.

Ubusanzwe aborozi bazengurukana inka mu gihugu mu bice by’amajyaruguru hataboneka ubwatsi, bazijyana mu majyepfo aho bashobora kububona.

Abahinzi bamagana aborozi kuba bareka inka zikabonera imyaka mu mirima. Aborozi bo bavuga ko abaturage babagabaho ibitero mu duce tw’ibyaro kandi bakabibira amatungo.

Aborozi bagendana n’inka zabo, nibo abanyapolitiki bakunze gushyiraho amakosa, yo kuba bashumika imidugudu kandi bakica abasivili. Aborozi bo bavuga ko barengana.

Iryo tegeko rya leta ya Nigeria ntabwo rishyigikiwe n’abo muri leta ya Ekiti bose, cyane cyane aho ribabuza kwitwaza ibyuma byo kwirwanaho igihe bari mu bihuru.

XS
SM
MD
LG