Uko wahagera

Muri Yemeni abategetsi bavuga ko igitero cyabaye mu mujyi wo mu majyepfo wa Aden, cyahitanye abantu 45, abandi babarirwa muri mirongo bakomeretse.

Abategetsi bavuga ko, umwiyahuzi wari ufite bombe yatwaye imodoka kuri uyu wa mbere, ayikubita ku nyubako ikoreshwa n’ingabo zishyigikiye guverinema.

Yemeni iri mu ntambara hagati ya guverinema yemewe n’amahanga ya Perezida Abdu Rabu Mansour Hadi n’urugaga ruyobowe na Arabiya Saudite, ruhanganye n’abahouthi bashyigikiwe na Irani, bavuga ko bakomeje guhezwa muri guverinema.

XS
SM
MD
LG