Uko wahagera

Imirwano Ikaze Muri Siriya


Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa mbere, zasabye ko imirwano muri Siriya, hagati y’ingabo za Turukiya n’amatsinda akorana na Amerika yahagarara.

Brett McGurk, uyoboye intumwa z’Amerika mu rugaga rurwanya umutwe wa Leta ya Kiyisilamu yanditse ku rubuga rwa Twitter ko yamaganye imirwano ibera mu mujyi wo majyepfo ya Siriya, Jarabulus, kandi yavuze ko, ingabo z’Amerika, nta ruhare zagize muri ubwo bushyamirane.

Abarwanya ubutegetsi bwa Siriya, bashyigikiwe na Turukiya bafashe imidugudu byibura ine, n’umujyi umwe, babyambuye ingabo z’abakurude muri ako karere.

Hari amakuru avuga ko, ibitero by’indege za Turukiya, byishe abasivili 35.

XS
SM
MD
LG