Uko wahagera

Amerika Irifuza Kurushaho Kunoza Umubano na Bangladesh


Bangladesh na Leta zunze ubumwe z’amerika byumvikanye kwongera ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.

Minisitiri w’intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina, yabwiye Sekereteri wa leta wa Amerika John Kerry, mu magabo asobanutse, ko igihugu cye cyifuza ubufatanye n’Amerika.

Kerry yatangaje ko, ibihugu byombi byemeranijwe gukorana, kugirango birusheho gutera izindi ntambwe, mu bijyanye n’iperereza no gukurikirana iyubahizwa ry’amategeko.

Kerry yabivuze asubiza ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Dhaka. Yavuze ko hari ikimenyetso cy’uko, umutwe wa kiyisilamu urimo gukorera muri Iraq, no muri Siriya, ufite amatsinda agera k’umunani ukorana nayo, mu mpande zose z’isi, kandi ko umwe muri ayo matsinda uri muri Aziya y’Amajyepfo.

Kerry yongeyeho ko, nta gushidikanya ko, intagondwa zo muri Iraki no muri Siriya, zikorana na zimwe ziri muri Bangladesh.

Ibyo, abivuga ashingiye ku makuru yahawe n’abategetsi muri gverinema baganiriye, aho muri Bangladesh, barimo minisitiri w’intebe.

XS
SM
MD
LG