Uko wahagera

Muri Gabon Abahanganye Barigamba Itsinzi


Umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon, arasaba abakandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu muri Gabon, kwifata ntibigambe intsinzi mu matora yo kuwa gatandatu, amajwi atari yashyirwa ahagarara.

Kuri iki cyumweru cyumweru, umukandida Jean Ping yavuze ko, amajwi ya mbere, agaragaza ko yatsinze, mu gihe umuvugizi wa perezida uri k’ubutegetsi ubu, Ali Bongo, yavuze ko perezida ari hafi kurahirira manda ya kabiri.

Muri Gabon nta buryo bwo kwiyamamariza icyiciro cya kabiri buteganyijwe. Ubwo rero, uzagira amajwi menshi mu bakandida 10, azaba yatsinze. Itsinzi k’uwahoze ari umuyobozi wa Afrika yiyunze, Ping, yaba isezereye ubuyobozi bwari bumaze imyaka ibarirwa muri 50, umuryango wa Bongo umaze, uyobora igihugu.

Ali Bongo, yasimbuye se, Omar Bongo witabye imana mu 2009, nyuma y’imyaka irenga 40 yari amaze k’ubutegetsi.

Kuri uyu wa mbere, umunyamabanga mukuru wa ONU, yashimye uburyo itora ryabaye mu mutuzo muri Gabon. Yavuze ko, afite icyizere cy’uko, igihugu kizakomeza kuba mu mahoro, mbere na nyuma yo gutangaza amajwi ya mbere, biteganyijwe ko azajya ahagaragara ejo kuwa kabiri.

XS
SM
MD
LG