Uko wahagera

John Kerry m'Urugendo Muri Afirika


Sekereteri wa reta y'Amerika John Kerry yakiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya
Sekereteri wa reta y'Amerika John Kerry yakiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya

Sekereteri wa departema ya leta muri Amerika, John Kerry, i Nairobi muri Kenya, mu biganiro n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri Afrika y’uburasirazuba, ku buryo bwo gufasha igihugu baturanye cya Sudani y’Epfo, kudasubira mu ntambara.

Kerry yabonanye kuri uyu wa mbere na perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, mbere yo kubonana n’abandi ba minisitiri mu biganiro ku buryo bwatuma hakomeza kuba amahoro muri Sudani y’Epfo, igihugu gishya ku isi.

Yagize ati "abanyasudani barababaye igihe kirekire cyane. Ati umutekano muke ukomeje kuharangwa watumye abantu babarirwa hafi muri miriyoni bahunga, haba ibibazo byugarije ikiremwa muntu, birenze yemwe n’ubushobozi bw’umuryango mpuzamahanganga".

Kerry n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri Afrika, baranateganya kuganira kuri Somalia, igihugu cyiteze amatora y’abadepite n’aya perezida mu bihe biri imbere, kugirango haboneke amahoro.

Mu mpera z’icyumweru, John Kerry azagera muri Nigeria, aho abakoresha iterabwoba ba Boko Haram, bishe abantu barenga ibihumbi 20 kuva mu 2009. Azajya no muri Arabiya Saudidte, igihugu kiyoboye urugaga rw’ibihugu by’abarabu rurwanya, abarwanyi b'aba houti bahanganye n’ubutegetsi bwa Yemeni.

XS
SM
MD
LG